Abo Turi Bo
Turi Umuryango wa kiyisilamu ufite abanyamuryango hirya no hino ku isi.
Abawugize bahujwe no kwemera ubuyisilamu bw’umwimerere n’indangagaciro zabwo no kwitarura ibihimbano bibwitirirwa.
أَنصَارُ ٱللَّهِ
Ibyo dukurikiza
Nk’uko byari bimeze ku gihe cy’Intumwa y’Imana (S), nta mazehebu tubarizwamo muzo abayisilamu bihimbiye. N’ubwo izo mazehebu ari isôko n’umurage w’ubumenyi ku buyisilamu; twemera nta shiti ko:
- ٱلْقُرْآن
Kor-ani — mbere ya byose
Igitabo cy’Imana (Kor-ani) mbere ya byose.
- ٱلْحِكْمَة
Hikma — hanyuma
Sunna nziranenge y’Intumwa y’Imana (S). Ibi byombi nibyo byonyine bigomba gukurikizwa.
- مُبَاح
Mubâh — umwihariko
Icyo bitabujije n’icyo bitategetse ni umwihariko, uwemera yakoramo uko ashaka.
Ubumwe n’ubuvandimwe
أُمَّةً وَسَطًا
ummatan wasatan · Al-Baqara 2:143Duharanira ubumwe n’ubuvandimwe mu bayisilamu bose ku isi yose nta mupaka.
Ubwo bumwe n’ubuvandimwe bugomba kurangwa na umma imwe rukumbi itagira uwo iheza n’umwe mu bayigize, iri mu rugero ruringaniye (ummatan wasatan), yashyiriweho gukorera abantu bose ngo ibabere icyitegererezo itaranzwe no gukabya no guheza inguni cyangwa kutihanganira abandi.
Ibyo dukora
- ٱلدَّعْوَةُ إِلَى ٱللَّهِ
D’awa ilallâhi
Guhamagarira bose kuyoboka Imana y’ukuri.
- ٱلْأَمْرُ بِٱلْمَعْرُوفِ
Amri bil m’arûf
Kubwiriza ibyiza.
- ٱلنَّهْيُ عَنِ ٱلْمُنكَرِ
Nahyi ’anil munkar
Kubuza ibibi.
UbwisanzureGahundaDisipuline
Ubwisanzure, kugira gahunda na disipuline nibyo shingiro ry’ibyacu.
Ibyo duharanira
Twogeza ibyo kugira umutima n’umuco wa kimuntu usaba kubaha no kubahiriza:
Ubuzima n’agakiro ka Muntu.
Uburinganire hagati y’umugabo n’umugore.
Ubutabera butavangura kuri bose.
Ubufatanye n’ubwisungane mu mahoro n’umudendezo nta nzitizi n’imbogamizi.